Amasomo ya Misa, ku wa mbere [ 23 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyakolosi 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 1,24-29; 2, 1-3

Bavandimwe, ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwekuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye! Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We. Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo. Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu, We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 61(62)’]

Zaburi ya 61(62),6-7, 9

Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine,

kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.

Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,

ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.

Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,

muyibwire ikibari ku mutima;

rwose Imana ni yo buhungiro bwacu!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le