Amasomo ya Misa – Ku wa mbere, Icyumweru cya 11 gisanzwe, giharwe
[wptab name=’Isomo: 2 Korinti 6′]
Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 6,1-10
Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.
Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza; tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya, ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso.Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri. Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose![/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 97 (98)’]
Zaburi ya 97 (98)1, 2-3ab, 3cd-4
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe,
[/wptab]
[end_wptabset]