Amasomo ya Misa, Ku wa mbere, VII, Pasika: Ibyakozwe n’Intumwa 19,1-8

Amasomo ya Misa – Ku wa mbere w’Icyumweru cya 7 cya Pasika

[wptab name=’Isomo: Ibyakozwe n Intumwa 19′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 19,1-8

Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe, ni ko kubabaza ati « Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?» Baramusubiza bati « Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho !» Pawulo ni ko kubabaza ati «None se mwahawe iyihe batisimu ?» Baramusubiza bati « Batisimu ya Yohani. » Nuko Pawulo aravuga ati « Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu. » Bamaze kubyumwa, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu. Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura. Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri. Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 67 (68)’]

Zaburi ya 67 (68),2-3, 4-5, 6-7ab.36b

R/Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !

 

Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro,

n’abayirwanya bahungire kure yayo.

Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa ;

Uko ibishashara bishonga ku muriro,

abo bagome bashirire imbere y’Imana.

 

Naho intungane zihore mu byishimo,

zitete imbere y’Imana,

zihamirize ubudahwema zinezerewe.

Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo,

nimurate Nyamugendera ku bicu,

izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire !

 

Ni umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi ;

nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.

Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo,

imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo.

Imana ya lsraheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le