Amasomo ya Misa, Ku wa mbere, VIII, gisanzwe: Mwene Siraki 17,24-29

Amasomo ya Misa yo ku wa Mbere – Icyumweru cya 8 gisanzwe

[wptab name=’Isomo: Mwene Siraki 17′]

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 17,14-29

Naho abicuza, abaha kwisubiraho,

kandi agatera inkunga abagishidikanya.

Garukira Uhoraho wange ibyaha,

iyambaze uruhanga rwe ureke kumucumuraho.

Garukira Umusumbabyose, wiyame ubuhemu,

kandi wamaganire kure igiterashozi cyose.

Mu by’ukuri se, hari uwasingiriza Uhoraho ikuzimu,

mu kigwi cy’abazima batamusenga?

Uwapfuye hari uwo yashobora kurata kandi aba atakiriho?

Ufite amagara n’ubugingo ni we usingiza Uhoraho.

Urukundo rw’Uhoraho ni rwinshi,

kandi impuhwe agirira abamugarukira ntizigira ingano!

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 31 (32)’]

Zaburi ya 31(32),1-2, 5, 6, 7

Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,

icyaha yakoze kikarenzwa amaso!

Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,

n’umutima we ntugire uburiganya.

Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye,

sinazinzika amafuti yanjye.

Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye»,

maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.(guceceka akanya gato)

 

Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,

igihe cyose aje akugana.

N’aho amazi y’umwuzure yasendera,

nta bwo ateze kumugeraho.

 

Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,

ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le