Amasomo ya Misa, ku wa mbere, X, gisanzwe, giharwe: 2 Korinti 1,1-7

Amasomo ya Misa – Ku wa mbere, Icyumweru cya 10 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: 2 Abanyakorinti 1′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1,1-7

Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote, kuri Kiliziya iri i Korinti, no ku batagatifujwe bose muri Akaya: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.Haragasingizwa Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Umubyeyi w’impuhwe zose kandi utanga ihumure ryuzuye. Ni yo iduhumuriza mu magorwa yacu yose ikaduha natwe guhumuriza abashavuye bose, tubagezaho ihumure twiherewe n’Imana. Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We. Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze? Turabizeye bihagije: kuba dusangiye imibabaro, bizatuma dusangira n’ihumurizwa.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 33 (34)’]

Zaburi ya 33 (34),2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le