Amasomo ya Misa, ku ya 03 kamena: Abahowe Imana b’i Bugande: 2 Abamakabe 7,1-14

Amasomo ya Misa – ku ya 3 Kamena: Abahowe Imana b’i Bugande

[wptab name=’Isomo: 2 Abamakabe 7′]

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe 7,1-14

Bukeye, baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’amategeko. Nuko umwe muri bo arabavugira, ati «Mbese icyo utubaza cyangwa se wifuza kutumenyaho ni iki? Twiteguye gupfa, aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu.» Umwami biramurakaza cyane, ategeka ko bacanira ibikarayi n’ingunguru. Bimaze gutukura, ategeka ko baca ururimi rw’uwari wabavugiye, bakamwunaho uruhu rwo ku mutwe, bakamuca ibirenge n’ibiganza abavandimwe be na nyina babireba. Igihe amaze guhinduka agahirivi, ategeka ko bamwegereza umuriro bakamukaranga ku gikarayi agihumeka. Uko umwotsi wacucumukaga mu gikarayi waragendaga ukagera kure, abandi bo bagahumurizanya, hamwe na nyina, ngo bapfe gitwari, bagira bati «Nyagasani Imana arareba kandi mu by’ukuri adufitiye impuhwe, nk’uko Musa yabivuze yeruye mu ndirimbo igira iti ’Kandi azagirira impuhwe abagaragu be.’»

Uwa mbere ngo amare gupfa bene ako kageni, bazana n’uwa kabiri na we ngo yicwe urw’agashinyaguro. Bamaze kumwunaho uruhu rwo ku mutwe n’imisatsi, baramubaza bati «Urashaka se kurya ingurube batarinze kugucagaguramo uduce?» Ariko we abasubiza mu rurimi rw’abasekuruza be, agira ati «Oya!» Ni yo mpamvu yatumye na we bamwica urubozo nk’uwa mbere. Igihe agiye kunogoka, aravuga ati «Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura, tubeho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye.»

Nyuma y’uwo batangira kubabaza n’uwa gatatu. Ahera ko azana ururimi nk’uko bari babimusabye, arambura n’amaboko nta mususu. Nuko avugana ubutwari, ati «Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza.» Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, wahinyuraga ububabare.

Uwo nguwo amaze gupfa, basingira uwa kane, na we bamubabaza kuri ubwo buryo. Agiye kunogoka, aravuga ati «Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura; kuko wowe udateze kuzukira ubugingo buhoraho.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 111 (112)’]

Zaburi ya 111 (112), 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

agahimbazwa n’amategeko ye!

Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,

ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

 

Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe,

n’ubutungane bwe buhoraho iteka.

Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

 

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,

ni byo bimuranga.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,

ibintu bye aba abigengana ubutungane.

Nta bwo azigera ahungabana bibaho,

azasiga urwibutso rudasibangana.

[/wptab]

[end_wptabset]

 

Publié le