Amasomo ya Misa – Ku ya 31 Gicurasi – Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya 3,14-18a

Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni!

Israheli, hanika uririmbe!

Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu!

Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye,

yirukanye abanzi bawe!

Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati;

ntuzongera ukundi gutinya icyago.

Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu, bati «Witinya, Siyoni!

Ibiganza byawe nibireke gucika intege!

Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati,

ni we Ntwari ikiza!

Azishima cyane ku mpamvu yawe,

mu rukundo rwe azakuvugurura;

azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe,

mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.»

 

Indirimbo: Izayi 12, 2, 4bcd-5a, 5bc-6

Dore Imana, Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.»

«Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

Nimuririmbe Uhoraho,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza,

kandi mubyamamaze mu nsi hose.

Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»

Publié le