Amasomo ya Misa – Umunsi mukuru wa Asomusiyo

[wptab name=’Isomo rya 1: Hishuwe 11′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 11,19a;12,1-6a.10a

Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite kandi ariho atakishwa n’ibise, n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi.Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. Hanyuma umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamutegurije umwanya. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.»[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 44(45)’]

Zaburi ya 44(45),11-12a, 12b-13, 14-15a, 15b-16

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi:

ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,

maze umwami abenguke uburanga bwawe!

Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!

Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda

bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni.

Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu!

Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse,

ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje;

Babinjiza mu ngoro y’ibwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Korinti 15′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 15,20-27a

Bavandimwe, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu, nyamara buri wese murwego rwe: uw’ ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira. Nuko byose bizarangire igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. Umwanzi w’imperuka uzarimburwa ni urupfu, kuko byanditswe ngo«Byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.»[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le