Amasomo ya Misa, Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Amasomo ya Misa – Ku wa gatandatu, Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

[wptab name=’Isomo: Izayi 61′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 61,9-11

Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga,

urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango;
abazarubona bose bazamenyereho
ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,
kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,
akansesuraho umwitero w’ubutungane.
Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye,
cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.
Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,
n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,
ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,
imbere y’amahanga yose.

[/wptab]

[wptab name=’Indirimbo: 1Samweli 2′]

1Samweli 2,1, 4-5ab, 6-7, 8abcd

«Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho
n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.
Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.
Umuheto w’intwari uravunitse,

naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.
Abari bijuse baraca incuro,
naho abari bashonje baradamaraye.
Uhoraho arica kandi akabeshaho,

yohereza ikuzimu kandi akavanayo.
Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,
acisha bugufi, akanakuza.
Avana umutindi mu mukungugu,

agakura umukene mu mwanda,
kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,
kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.

[/wptab]
[end_wptabset]

Publié le