Amasomo ya Misa – Yezu Kristu aturwa Imana mu Ngoro

Isomo rya 1: Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya 3,1-4

Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera.

Zaburi ya 23 (24) , 7,8,9,10

R/Nihasingizwe Umukiza ukomoka ku Mana, nahabwe ikuzo Uwoherejwe na Nyagasani.

Marembo nimwaguke,
Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!

Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa,
Ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba.

Marembo nimwaguke,
Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,
maze hinjire umwami wuje ikuzo!

Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?
Uhoraho, Umutegeka w’ingabo,
Ni we mwami wuje ikuzo.

Isomo rya 2: Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 2,14-18

None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y’Abrahamu. Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.

Publié le