Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli 18,25-28
Muravuga kandi muti ‘Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Tega amatwi rero, muryango wa Israheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho.
Zaburi ya 24(25), 4-5ab, 6-7, 8-9
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,1-11
Bavandimwe, niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21,28-32
Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ‘Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’ Undi aramusubiza ati ‘Ndanze!’; ariko yisubiraho, ajyayo. Se abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati ‘Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo. Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane, maze ntimwamwemera; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.