[wptab name=’Isomo rya 1: Izayi 66′]
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi 66,10-14
Nimwishimane na Yeruzalemu;
mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe.
Nimusabe ibyishimo hamwe na yo,
namwe mwese abayiririraga.
Muzonke amashereka, kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza,
nimukomeze mwonke, kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese.
Uhoraho avuze atya:
Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi,
n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi.
Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa,
kandi bagasimbagirizwa ku bibero.
Uko umubyeyi ahumuriza umwana we,
nanjye ni ko nzabahumuriza,
maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe.
Muzabibona, umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo,
ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi.
Ikiganza cy’Uhoraho kiziyereka abagaragu be,
ariko abanzi be, azabarakarira.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 65 (66)’]
Zaburi ya 65 (66),1-3a, 4-5, 6-7a, 16.20
Mahanga yose, nimusingize Imana,
muririmbe ikuzo ry’izina ryayo,
muyikuze muvuga ibisingizo byayo.
Nimubwire Imana muti
Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe,
bakagucurangira baririmba izina ryawe!»
Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,
yo abantu batinyira imyato:
yahinduye inyanja ubutaka bwumutse,
n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare;
ni yo mpamvu tuyigirira ibirori.
Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo,
Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve,
mbatekerereze ibitangaza yankoreye.
Imana iragahora isingizwa,
yo itirengagije isengesho ryanjye,
cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.
[/wptab]
[wptab name=’Isomo rya 2: Galati 6′]
Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati 6,14-18
Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho. Kuko nta cyo bimaze kugenywa cyangwa kutagenywa, ahubwo ukuba ikiremwa gishya. Abakurikiza iri tegeko bose, bahorane amahoro n’impuhwe, bo na Israheli y’Imana.
Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu isakare imitima yanyu, bavandimwe. Amen.
[/wptab]
[end_wptabset]