Amasomo ya Misa yo ku cyumweru cya 17 C,gisanzwe

[wptab name=’Isomo rya 1: Intang 18′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 18,20-32

Hanyuma Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije! Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari ibyo kandi na byo mbimenye.»

Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho. Abrahamu aramwegera ati «Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha? Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu? Uramenye ntukabigenze utyo, ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho! Ucira imanza isi yose ntakarenganye!» Uhoraho ati «Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.»

Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. Za ntungane mirongo itanu, nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.»

Abrahamu ati «Ahari wenda haboneka mirongo ine!» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine.»

Abrahamu ati «Databuja ntarakare, nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.» Uhoraho ati «Sinzawusenya, ninywusangamo mirongo itatu.»

Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja: ahari wenda haboneka makumyabiri?» Uhoraho ati «Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.»

Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo cumi.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 137 (138)’]

Zaburi ya 137 (138),1-2a, 2bc-3, 6-7ab, 7c-8

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,

maze nkogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

 

Umunsi nagutakiye, waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

N’ubwo Uhoraho akomeye bwose,

ntabura kwita ku baciye bugufi,

naho abirasi akabamenyera kure!»

 

N’aho naba mu makuba y’urudubi,

urangoboka ukambeshaho;

ukubitagura abanzi banjye,

maze indyo yawe igatuma mbatsinda.

Uhoraho azankorera byose!

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Kolosi 2′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 2,12-14

Bavandimwe, igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye. Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose.

Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le