Amasomo ya Misa yo ku cyumweru cya 23 gisanzwe

[wptab name=’Isomo rya 1: Ubuhanga 9′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 9,13-18

Ninde muntu washobora kumenya ubuhanga imigambi y’Imana? Ni nde washobora gusobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka? Ibitekerezo byacu abantu ntibifashe, bihora bihindagurika ntibigira ishingiro. Umubiri ushanguka uremerera roho, iryo hema ry’ibumba rikabangamira umutima uhorana inkeke. Turushywa no kumenya ibiri ku isi, ndetse n’ibyo dushoboye tubigeraho bituruhije, ariko se ninde wigeze atahura ibiri mu ijuru? Ninde kandi wajyaga kumenya ubushake bwawe, iyo wowe ubwawe udatanga Ubuhanga, n’aho uri mu ijuru ngo wohereze Umwuka wawe mutagatifu? Nguko uko ibitekerezo by’abatuye isi byagorowe, abantu batozwa kumenya ibigushimisha, Ubuhanga bubakiza butyo.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 89(90)’]

Zaburi ya 89(90),3-4, 5-6, 12-13, 14.17abc

R/Nyagasani watubereye ikiramiro,kuva mu gisekuruza kujya mu kindi

 

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

Kuko wavuze uti « bene muntu nimusubire iyo mwavuye ! »

Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo hahise,

Ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 

Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,

Bishira mu gitondo nk’icyatsi ;

Mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,

nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.

 

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

Bityo tuzagire umutima ushishoza.

Uhoraho, tugarukire ! Uzaturakarira na ryari ?

Babarira abagaragu bawe.

 

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu.

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Filemoni 1′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Filemoni 1,9b-10.12-17

Nkoramutima yanjye, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi imfungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu, ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo. Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. Nashakaga kumugumana hafi yanjye kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe,  muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. Ariko ntacyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. Uzasanga atakiri umucakara ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho niko amereye rwose, nawe niko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani. Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le