Amasomo ya Misa yo ku wa 6 Kanama – Yezu yihundura ukundi

[wptab name=’Isomo: 2 Petero 1′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri ya Petero 1,16-19

Koko rero, nta bwo ari imigani yahimbwe n’ubwenge twakoresheje kugira ngo tubamenyeshe ububasha n’ukuza by’Umwami wacu Yezu Kristu, ahubwo twaramwiboneye n’amaso yacu, yisesuyeho ikuzo. Kuko Imana Data yamuhaye icyubahiro n’ikuzo, igihe ijwi ry’agatangaza ry’Imana rigize riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira.» Natwe ubwacu iryo jwi twararyiyumviye rituruka mu ijuru, igihe twari kumwe na We ku musozi mutagatifu. Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 96 (97)’]

Zaburi ya 96 (97),1-2, 4-5, 6.9

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Imirabyo ye iboneshereza isi,

ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Kuko wowe Uhoraho,

uri Musumbabyose ku isi yose,

utambutse kure imana zose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le