Amasomo ya Misa yo ku wa gatandatu [26 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Baruki 4′]

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Baruki 4, 5-12.27-29

Ikomezemo ubutwari, muryango wanjye,

wowe Israheli ikesha kutibagirana!
Mwagurishijwe mu mahanga atari ukugira ngo murimbuke,
kuba mwararakaje Imana byatumye mugabizwa abanzi banyu.
Ni koko mwarakaje Uwabaremye,
mutura ibitambo Sekibi n’abayo, aho kubitura Imana.
Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye,
mutera agahinda Yeruzalemu yabareze.
Yabonye uburakari bw’Imana bubagwiririye, iravuga iti
«Baturanyi ba Siyoni nimwumve,
Imana yanteye agahinda kenshi.
Nabonye abahungu n’abakobwa banjye
bajyanwa bunyago, babitejwe n’Uhoraho.
Nari narabareze mu byishimo,
ariko narabaretse baragenda, nsigarana agahinda n’umubabaro.
Ntihagire n’umwe unyishimaho,
jye w’umupfakazi watereranywe na benshi;
ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by’abana banjye,
kuko birengagije amategeko y’Imana.
Nimukomere, bana banjye, kandi mutakambire Imana,

kuko Uwabateje ayo makuba azashyira akabibuka.
Nk’uko kera mutashidikanyije kwitarura Imana,
ubu nimube ari ko muharanira kuyigarukira,
ndetse mubikorane umwete
uruse incuro cumi ubute bwanyu bwa mbere.
Koko rero, Uwabateje ibi byago ni na we uzabakiza,
anabazanire ibyishimo bizahoraho.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 68 (69)’]

Zaburi ya 68 (69), 33-34, 36.37b

Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati

«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»

Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,

ntatererane abe bari ku ngoyi.

Kuko Imana izarokora Siyoni,

ikazasana imigi ya Yuda,

bakahasubirana, bakahatunga;

maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le