Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abamakabe 6,1-13
Icyo gihe ariko Antiyokusi yazengurukaga intara zo mu majyaruguru. Aza kumenya ko mu Buperisi hari umugi witwa Elimayi wabaye icyamamare kubera ubukire bwawo, feza yawo na zahabu yawo, ukagira n’ingoro ikize cyane, irimo ibikoresho by’intambara bicuze muri zahabu, imyambaro y’ibyuma n’intwaro byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo, umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere w’Abagereki. Aza rero kugerageza gufata uwo mugi kugira ngo awusahure, ariko ntibyashoboka, kuko abaturage bawo bari babimenye. Bafata intwaro baramurwanya, atsinzwe arahunga, arahava asubira i Babiloni n’ikimwaro cyinshi.
Akiri mu Buperisi, baza kumumenyesha ko ingabo zari zateye muri Yudeya zatsinzwe, kandi ko na Liziya ubwe, n’ubwo yari yajyanye n’igitero gikomeye, yatsinzwe, akaba yarahunze Abayahudi bari indatsimburwa kubera intwaro zabo, ubwinshi bw’ibyo bitwaje, n’ibyo banyaze amahanga batsinze. Anamenya ko batembagaje rya shyano ry’ikigirwamana yari yarubatse ku rutambiro rw’i Yeruzalemu, ahantu habo hatagatifu bahakikiza inkike nka mbere, kimwe na Betishuri, umwe mu migi yabo. Umwami ngo yumve iyo nkuru akubitwa n’inkuba, arasuhererwa bikomeye maze yiroha ku buriri bwe, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze uko yabyifuzaga. Aho ahamara iminsi myinshi kuko buri kanya yabaga yazikamye. Abonye ko agiye gupfa, atumiza incuti ze zose maze arazibwira ati «Amaso yanjye ntagitora agatotsi, n’umutima wanjye washenguwe n’ishavu. Ubwanjye naribwiye nti ‘Nk’uyu mubabaro wose mfite n’aka gahinda nazikamyemo, bituruka ku ki? Ukuntu nagwaga neza kandi ngakundwa, igihe nari ngifite amaboko!’ Ariko ubu ngubu, ni bwo nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu, igihe nsahuye ibikoresho byose bya feza n’ibya zahabu byari bihari, nkohereza abajya gutsemba nta mpamvu abaturage bo muri Yudeya. Ndahamya rero ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, nkaba ndinze gupfana agahinda mu gihugu cy’amahanga!»
Zaburi ya 9A,2-3, 4.6, 16.19
Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose,
ndamamaza ibigwi byawe byose.
Umpaye kubyina kubera ibyishimo,
ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose.
Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga,
bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe,
Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,
usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.
Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,
amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.
Ariko, umukene we ntazibagirana burundu,
cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke.