Amasomo ya Misa yo ku wa Gatandatu – Icyumweru cya 25 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 11, 9-10; 12, 1- 8

Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. Uzajye aho umutima wawe ukujyanye, n’aho amaso yawe akweretse, ariko umenye ko ibyo byose Imana izabiguciramo urubanza. Jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare; kuko ubuto n’ubusore ari impfabusa!

Uzibuke Uwakuremye mu gihe cy’ubuto bwawe, mbere y’uko usatirwa n’ibihe bibi, n’imyaka uzavugiraho uti «Iyi yo nta shema inteye.» Uzamwibuke mbere y’uko urumuri rw’izuba, ukwezi n’inyenyeri rukuzimiraho, n’ibicu bikongera kubudika imvura ihitutse.
Icyo gihe amaboko yakurwanagaho azaba atitira,
intugu wikorezaga zihetame,
amenyo wari usigaranye ananirwe gutapfuna,
n’amaso warebeshaga ahume.
Icyo gihe amatwi yawe ntazaba acyumva,
ijwi ryawe rizatitimira,
uzabura ibitotsi mu bunyoni,
utanagiheruka indirimbo z’ibitaramo.
Ubwo ntuzaba ugiterera umusozi,
nugera mu nzira uzazengerezwa,
umutwe wawe uzabe uruyenzi, nk’igiti kirabije,
amaguru yawe ananirwe kwiterura,
kuko nta kabaraga uzaba usigaranye,
ahubwo uzagenda ugana indaro y’ikuzimu,
maze abategereje kukuririra bahore mu muharuro.
Ubwo ni mbere y’uko unogoka,
ubwonko butarasandara,
ngo igifu gitabuke,
n’umutima uturike,
maze umukungugu usubire mu gitaka wavuyemo,
n’umwuka w’ubugingo usubire ku Mana yawutanze.
Koko Koheleti yarabivuze ati «Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa.»

 

Zaburi ya 89(90), 3-4, 5-6, 12-13, 14.17abc

Mu maso yawe imyaka igihumbi

ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

 

Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,

bishira mu gitondo nk’icyatsi;

mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,

nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.

 

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

 

Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?

Babarira abagaragu bawe,

utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu;

 

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,43b-45

Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati «Mwebweho mutege amatwi, mwumve ibyo ngiye kubabwira: dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu.» Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza.
Publié le