Amasomo ya Misa yo ku wa Gatandatu – Icya 15 gisanzwe, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Mika 2,1-5

Bariyimbire abagambirira kugira nabi,

igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi,

bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha!

Bararikira imirima bakayinyaga,

amazu bakayambura bene yo;

nuko bagafata umugabo n’urugo rwe,

bagatwara umuntu n’umurage we.

Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:

Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora,

cyangwa ngo mugende mwemaraye,

kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.

Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani,

batere indirimbo y’amaganya, bagira bati

«Katubayeho, turarimbutse!

Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe!

Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe,

maze abagome bakigabanya amasambu yacu?»

Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe

uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.

Zaburi 9B 10), 1-2, 3-4, 7-8ab, 14

Nyagasani, ni iki gituma witaza,

ukihisha mu bihe by’amage?

Mu gihe umugiranabi yigamba,

indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye.

Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye,

kuba yabonye icyo yifuzaga

bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura.

Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo,

ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe.

kanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya,

ajunditse ubugiranabi n’ubugome.

Yubikira hafi y’insisiro,

akihishahisha ngo yice intungane;

Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira,

maze ukiyemeza kubyitaho;

umunyantege nke arakwiragiza,

kandi n’imfubyi ukayitabara.

Publié le