Amasomo ya Misa yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 14 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 49′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 49,29-33; 50, 15-24

Nuko arabategeka, ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti. Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo. Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya. Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti.» Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri, arapfa, asanga abe. Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati «None Yozefu yatwanga akatwitura inabi twamugiriye?» Ni ko gutuma kuri Yozefu, bati «Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo muzabwire Yozefu muti ‘Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye. Bene se na bo ubwabo bariyizira, bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe!» Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana? Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none. Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya. Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi, abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye. Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.»[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 104 (105)’]

Zaburi ya 104 (105), 1-2, 3-4, 6-7

Alleluya!

 

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

 Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le