Amasomo ya Misa yo ku wa gatanu [33 gisanzwe, giharwe]

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abamakabe 4,36-37.52-59

Nuko Yuda n’abavandimwe be baravuga bati «Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumanura Ingoro no kuyegurira Imana.» Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni. Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’icyenda, ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cyenda — ari ko Kisilewu — babyuka mu museso maze batura igitambo gitegetswe ku rutambiro rushya rw’ibitambo bitwikwa bari bubatse. Urutambiro barutaha mu majwi y’indirimbo, y’inanga z’amoko yose n’ay’ibyuma birangira, ibyo bibera igihe kimwe no ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bandavujeho urutambiro rwa mbere. Rubanda rwose rurapfukama rurasenga, berekeza ibisingizo byabo kuri Nyir’ijuru wabahaye gutsinda. Mu minsi umunani yose, begurira Imana urutambiro, baturana umunezero ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubumwe n’ibyo gushimira. Urukuta rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba ya zahabu n’indi mitako, bongera gusana imiryango, n’ibyumba babishyiraho inzugi. Rubanda rwose rusabwa n’ibyishimo, isoni bari baratewe n’abanyamahanga zirasibangana. Nuko Yuda hamwe n’abavandimwe be, n’ikoraniro ryose rya Israheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya ihimbazwa mu gihe cyayo buri mwaka, ibirori bikamara iminsi munani mu byishimo no mu munezero, kuva ku wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu.

Indilimbo: 1 Amateka 29,10.11abc.11de-12a.12bcd

Uragahora usingizwa, Uhoraho, Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose!

Ubuhangare, ububasha, igitinyiro, icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani,

kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho.

Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose! Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho, kuko ari wowe ugenga byose.

Mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga; ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza no gucogoza byose.

Publié le