Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 3,1-11
Ku isi, buri kintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo:
Hari igihe cyo kubyara,
n’igihe cyo gupfa;
hari igihe cyo gutera urugemwe,
n’igihe cyo kururandura;
hari igihe cyo kwica,
n’igihe cyo gukiza;
hari igihe cyo gusenya,
n’igihe cyo kubaka;
hari igihe cyo kurira,
n’igihe cyo guseka;
hari igihe cyo kuganya,
n’igihe cyo kubyina;
hari igihe cyo gutera amabuye,
n’igihe cyo kuyatora;
hari igihe cyo guhoberana,
n’igihe cyo kwirinda guhoberana;
hari igihe cyo gushakisha,
n’igihe cyo gutakaza;
hari igihe cyo kubika,
n’igihe cyo kujugunya;
hari igihe cyo gutabura,
n’igihe cyo kudoda;
hari igihe cyo guceceka,
n’igihe cyo kuvuga;
hari igihe cyo gukunda,
n’igihe cyo kwanga;
hari igihe cyo cy’intambara,
n’igihe cy’amahoro.
Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe? Nitegereje umurimo Imana yahaye bene muntu ngo bawusohoze. Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana.
Zaburi ya 143(144), 1a.2abc, 3-4
Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye,
ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;
ni we ngabo inkingira.
Uhoraho, umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza?
Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho?
Umuntu ameze nk’umwuka uhumekwa rimwe,
n’iminsi ye ikamera nk’igicucu gihita.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,18-22
Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati «Rubanda bavuga ko ndi nde?» Barasubiza bati «Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu w’Imana.» Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira.