[wptab name=’Isomo: Intangiriro 46′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 46, 1-7.28-30
Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki. Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi, iti «Yakobo, Yakobo». Na we arasubiza ati «Ndi hano». Iramubwira iti «Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye. Nzamanukana nawe mu Misiri; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe.» Yakobo ava i Berisheba. Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane. Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose. Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri. Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni. Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona, aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera. Israheli abwira Yozefu, ati «Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho.»
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 36 (37)’]
Zaburi ya 36 (37), 3-4, 18-19, 27-28ab, 39-40ac
Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,
kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.
Nezezwa n’Uhoraho,
na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.
Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,
n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.
Ntibazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,
n’igihe cy’inzara bazarya bahage.
Irinde ikibi, maze ukore icyiza,
ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;
kuko Uhoraho akunda ibitunganye,
kandi ntatererane abayoboke be.
Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,
ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.
Uhoraho arabafasha, akabarokora,
kuko ari we bahungiyeho.
[/wptab]
[end_wptabset]