Amasomo ya Misa yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 23′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro  23, 1-4.19 ; 24,1-8.62-67

Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. Sara yapfiriye i Kiriyati-Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira. Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti. Nuko arababwira ati « Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe ; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.»Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara umugore we mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure ; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani.Abrahamu yari umukambwe ageze mu zabukuru, kandi Uharaho yari yaramuhaye umugisha muri byose. Abrahamu abwira umukuru mu bagaragu be wategekaga ibintu bye byose ati « Shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero cyanjye, urahire Uhoraho, Imana y’ijuru n’isi, ko utazashakira umwana wanjye umugore mu bakobwa b’Abakanahani dutuyemo. Ahubwo uzajye mu gihugu cyanjye, mu bavandimwe banjye, abe ari ho ushakira umugore umuhungu wanjye Izaki. » Umugaragu aramubaza ati « Ahari wenda, umugore ntazakunda kunkurikira muri iki gihugu. Nzajyane se umuhungu wawe mu gihugu waturutsemo ? » Abrahamu ati « Uzirinde gusubizayo umwana wanjye.Uhoraho Imana y’ijuru yankuye mu nzu ya data no mu gihugu cyanjye navukiyemo; yarambwiye kandi arandahira ati ‘lki gihugu nzakigabira abazagukomokaho’ ; kandi ni we uzohereza umumalayika we akujye imbere, kugira ngo ubonere umugore umwana wanjye iyo ngiyo. Niba kandi umugore adashatse kugukurikira, uzaba ubaye umwere ku ndahiro wangiriye. Ariko ntuzasubize umuhungu wanjye iyo ngiyo. »Ku kagoroba, Izaki aza aturutse ku iriba rya Lahayi-Royi. Icyo gihe yari atuye mu ntara ya Negevu. Nuko kuri uwo munsi mu kabwibwi ajya gutembera mu gasozi ; ngo yubure amaso abona ingamiya ziraje. Rebeka na we yubuye amaso arabukwa Izaki, yururuka ku ngamiya. Abaza umugaragu wa Abrahamu ati «Uriya mugabo uri ku musozi uje atugana ni nde? » Umugaragu ati : Ni databuja. » Ako kanya Rebeka yenda igitambaro cyo mu mutwe aritwikira. Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yari yarakoze byose. Izaki yinjiza Rebeka mu ihema rye. Izaki arongora Rebeka, amubera umugore. Aramukundwakaza, na we amuhoza urupfu rwa nyina Sara.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 105(106)’]

Zaburi ya 105 (106) 1-2, 3-4b, 4bc-5

R/Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza.

Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,

akamamaza ibisingizo bye byose ?

 

Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,

igihe cyose bagakurikiza ubutabera !

Uhoraho, uranyibuke,

wowe ugirira neza umuryango wawe.

 

Uze untabare, wowe ukiza umuryango wawe,

kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe,

mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe,

nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe !

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le