Amasomo ya Misa yo ku wa Gatatu, Icya 25 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani 30,5-9

Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa,
umwiringiye rimubera ingabo imukingira.
Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye,
hato atazaguhana, ugatahurwaho ikinyoma.
 
Hari ibintu bibiri nkwisabiye,
ntuzabinyime mbere y’uko mpfa:
uzandinde ikinyoma n’uburyarya,
undinde ubutindi cyangwa umurengwe,
ahubwo ungenere ikintunga gihagije,
ejo ntazarengwa ngahemuka,
mvuga ngo «Uhoraho ni nde?»
cyangwa natindahara nkiba,
ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye.

 

Zaburi ya 118(119), 29.72, 89.101, 104.163

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi

by’amasikeli ya zahabu na feza.

 

Uhoraho, iteka ryose

ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,

kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

 

Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa,

bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.

Nanga ikinyoma urunuka,

ariko ngakunda amategeko yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,1-6

Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. Arababwira ati «Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri», ababwira no kutajyana amakanzu abiri. Arongera ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.» Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose.
Publié le