Amasomo ya Misa yo ku wa gatatu, icyumweru cya 14 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 41′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 41,55-57; 42, 5-7a.17-24a

Misiri yose imaze kuyogozwa n’inzara, abantu batakira Farawo, bamwaka ibyo kurya. Farawo abwira Abanyamisiri bose, ati «Nimusange Yozefu, mukore icyo abategetse.» Inzara ikwira igihugu cyose. Yozefu ni ko gukingura ibigega byose yahunitse mu migi, agurisha Abanyamisiri ingano. Inzara iranga irakomera cyane mu gihugu cya Misiri. Ariko ibindi bihugu biza bigana Misiri ngo bagure na Yozefu ingano. Koko rero, inzara yari yabaye icyago ku isi hose. Bene Israheli bagera rero mu Misiri baje kugura ingano, nk’abandi bahashyi, kuko inzara yari ikaze mu gihugu cya Kanahani. Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka. Yozefu abonye bene se, arabamenya. ariko abahisha uwo ari we. Nuko abafunga iminsi itatu. Ku munsi wa gatatu, Yozefu arababwira ati «Nimukore uko ngiye kubabwira, mukunde mubeho. Ntinya Imana. Niba muvugisha ukuri, umwe muri mwe agume ino ari imbohe mu nzu mufungiyemo. Abandi mugende mujyane ingano zo kurengera imiryango yanyu ishonje. Hanyuma muzagarukane murumuna wanyu w’umuhererezi, kugira ngo tuzagenzure ukuri kw’imvugo yanyu, mutazapfa mugashira.» Babigenza batyo. Barabwirana, bati «Ni ishyano! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve, kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga.» Rubeni ni ko kubasubiza, ati «Sinababwiye ngo ’Mwoye guhemukira uwo mwana!’ Ariko mwanze kunyumva, none dore amaraso ye arahowe.» Ntibamenya yuko Yozefu ahita yumva ibyo bavugaga, kuko yari yazanye umusemuzi. Yozefu abasiga aho, ajya ahiherereye ararira.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 32 (33)’]

Zaburi ya 32 (33),2-3, 10-11, 18-19

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,

ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le