Amasomo ya Misa yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Iyimukamisiri 3′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 3,1-6.9-12

Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana, i Horebu. Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza, asanga umuriro ugurumana mu gihuru cyose, ariko cyo ntigikongoke. Musa aravuga ati «Reka njyeyo ndebe aka kataraboneka, n’impamvu ituma igihuru kidakongoka.» Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.» Nuko Imana iramubwira iti «Wikwegera hano! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.» Irongera iti «Ndi Imana ya so, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo.» Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana. None ngaha induru y’Abayisraheli yangezeho, maze mbona ukuntu Abanyamisiri babica urupfu rubi. Ubu ngubu rero genda: ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri Abayisraheli, umuryango wanjye.» Musa abwira Imana, ati «Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri?» Imana iravuga iti «Ndi kumwe nawe; kandi dore ikizakubera ikimenyetso ko ari jye wagutumye: Numara kuvana umuryango wanjye mu Misiri, muzasengera Imana kuri uyu musozi.»

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 102 (103)’]

Zaburi ya 102 (103),1-2, 3-4,6-7

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

Uhoraho akoresha ubutabera,

akarenganura abapfukiranwa bose.

Yamenyesheje Musa imigambi ye,

n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le