Amasomo ya misa, ku wa kabiri [icyumweru cya 22 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Tesaloniki 5′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 5,1-6.9-11

Bavandimwe, naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo “Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa; ntituri ab’ijoro n’ab’umwijima. None rero, ntitugasinzire nk’abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde gutwarwa n’irari. Erega Imana ntiyatugeneye kurimburwa n’uburakari bwayo, ahubwo yatugeneye kuronka umukiro dukesha Umwami Yezu Kristu wadupfiriye kugira ngo, twaba bazima cyangwa twaba twarapfuye, duhore twunze ubumwe na we. Kubera iyo mpamvu, nimujye muhumurizanya kandi muterane inkunga nk’uko musanzwe mubigenza.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 26 (27)’]

Zaburi ya 26 (27), 1, 4, 13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye,

kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,

kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose, wiringire Uhoraho!

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le