Amasomo ya Misa yo ku wa kabiri [30 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 8′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,18-25

Bavandimwe, koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana: n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. Koko rero twarakijijwe mu bwizere; nyamara kureba ibyo wizeraga, ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera, aba acyizeye iki kindi? Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 125 (126)’]

Zaburi ya 125 (126), 1-2ab, 2cd-3, 4-5

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi!

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga

bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»

 

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

 

Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le