Amasomo ya Misa yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 19′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 19,15-29

Umuseke ukebye abamalayika batota Loti, bati «Haguruka, n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri bari hano, kugira ngo ejo mutazavaho muzira ibyaha by’uyu mugi.» Agishidikanya, abamalayika babafata ukuboko, we n’umugore we, n’abakobwa be uko ari babiri, nuko barabasohokana, kuko Uhoraho yari yamugiriye impuhwe. Babagejeje hanze, baramubwira bati «Kiza amagara yawe! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi, udapfa.» Loti arababwira ati «Oya, Nyagasani! Dore, jyewe umugaragu wawe, nagize ubutoni mu maso yawe kandi wangiriye ineza ikomeye, ukiza amagara yanjye. Ariko sinashobora guhunga ngo ngere kuri uriya musozi, icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. Dore, kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira, maze mbeho!» Undi ati «Nongeye kukugirira ubuntu, sinsenya kariya kadugudu uvuze. Ngaho rero ihute uhungireyo. Kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.» Ni cyo cyatumye ako kadugudu bakita Sowari (ari byo kuvuga kanzinya).

Izuba ryarashe Loti ageze i Sowari. Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. Atsemba iyo migi yombi n’ikibaya cyose; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka birakongoka. Umugore wa Loti aza kureba inyuma, ahita ahinduka igishyinga cy’umunyu. Abrahamu azindukira aho yari yaraye ahagaze imbere y’Uhoraho. Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura.

Nguko rero uko Imana yibutse Abrahamu, ikavana Loti mu byago, igihe irimbuye imigi y’akarere Loti yari atuyemo.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 26(25)’]

Zaburi ya 26(25),2-3.9-10.11-12

R/Uhoraho, urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye.

 

Uhoraho, nsuzuma ndetse nushaka ungerageze,

maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye;

urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye,

kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe.

 

None rero ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha,

cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi.

Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze,

n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa.

 

Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka;

Uhoraho, nkiza ungirire ibambe.

Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye,

Ngasingiriza Uhoraho mu materaniro.

[/wptab]
[end_wptabset]

Publié le