Amasomo yo ku wa Kabiri – Icyumweru cya 22 gisanzwe, A

Isomo ryo mu ibaruwa ya 1 Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti 2, 10b-16

Bavandimwe,

 Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero, ni nde wundi wamenya akari mu mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. Ibyo turabibigisha, tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kwumva ibya Roho w’Imana; koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. Koko se «Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu.

Zaburi ya 114(145)8-9, 10-11, 12-13ab,13cd-14

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe,

bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba,

uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara.

Publié le