Amasomo ya Misa yo ku wa kane [30 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Abanyaroma 8′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,31b-39

Bavandimwe, niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? Nk’uko byanditswe ngo«Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.»Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 108 (109)’]

Zaburi ya 108 (109),21-22, 26-27, 30-31

Naho wowe, Nyagasani, Mana yanjye,

ndengera ugiriye izina ryawe;

ubudahemuka bwawe burangwa no kugira neza,

none nyirokorera.

 

Ndi umukene n’umutindahare,

n’umutima wanjye wankomerekeye mu nda.

Ntabara, Uhoraho, Mana yanjye,

nkiza ukurikije impuhwe zawe;

maze bamenye ko ari wowe wakinze ukuboko,

bamenye ko ari wowe, Uhoraho, ukora byose.

Nzamamaza Uhoraho ndanguruye ijwi,

nzamusingirize hagati y’imbaga y’abantu;

kuko ahagarara iburyo bw’umutindahare,

kugira ngo amukize abamucira urubanza.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le