Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 1,2-11
Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa! Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si? Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho. Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira. Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo. Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya. Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva. Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo «Dore kiriya ni gishya!» burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.
Zaburi ya 89(90), 3-4, 5-6, 12-13, 14.17abc
Abantu ubasubiza mu mukungugu,
kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!»
Mu maso yawe imyaka igihumbi
ni nk’umunsi w’ejo wahise,
ni nk’isaha imwe y’ijoro.
Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,
bishira mu gitondo nk’icyatsi;
mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,
nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.
Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzagire umutima ushishoza.
Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe,
utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,
kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu;
Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,
ukomeze imirimo y’amaboko yacu.