Amasomo ya Misa yo ku wa kane w’icyumweru cya 13 gisanzwe,giharwe

[wptab name=’Intangiriro 22′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 22,1-13.15-19

Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.» Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana. Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.» Abrahamu arahindukira, asanga abagaragu be; nuko barahaguruka, basubira i Berisheba; arahatura.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 114-115 (116)’]

Zaburi ya 114-115(116), 1-2, 3ac-4, 5-6, 7b-8

R/Nzakomeza gutunganira Uhoraho, ku isi y’abazima.

 

Icyo nkundira Uhoraho,

ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,

maze akunarna, akantega amatwi ;

mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.

 

Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,

ishavu n’agahinda byari byanyishe,

maze niyambaza izina ry’Uhoraho nti

«Uhoraho, kiza amagara yanjye! »

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,

koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi !

Uhoraho aragira ab’intamenyekana;

nari umunyantege nke, maze arantabara.

 

Uhoraho yangiriye neza cyane,

Yakuye amagara yanjye mu nzara z’urupfu,

amaso yanjye ayarinda amarira,

n’ibirenge byanjye abirinda gutsitara.

 

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le