Amasomo ya Misa yo ku wa kane w’icyumweru cya 14 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Intangiriro 44′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 44,18-21.23b-29 ; 45, 1-5

Nuko Yuda aramwegera, maze aravuga ati «Nyamuneka, shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe, n’ubwo uri nka Farawo ubwe. Databuja ubwe yari yabajije abagaragu be, ati ‘Mbese muracyafite so n’umuvandimwe wundi?’ Nuko dusubiza databuja, tuti ‘Dufite umukambwe n’agahererezi yabyaye mu busaza bwe; uwo bava inda imwe we yarapfuye. Nta mwene nyina wundi asigaranye kandi data aramukunda.’ Hanyuma wabwiye abagaragu bawe, uti ‘Muzamunzanire murebe’, uti ‘Umuhererezi wanyu natamanukana namwe, ntimuzongera kumbona.’ Igihe rero dusubiye kwa data, umugaragu wawe, twamushyikirije ubutumwa bwa databuja. Hanyuma data atubwiye ati ‘Nimusubireyo, mujye kuduhahira’, turamusubiza tuti ‘Nta bwo dushobora kumanuka. Icyakora turi kumwe n’umuhererezi wacu, twakwemera tukagenda, naho ubundi ntitwabonana n’uwo muntu, tutari kumwe n’umuhererezi wacu.’ Nuko umugaragu wawe, data, aratubwira ati ‘Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa. Umwe naramubuze, hanyuma ndavuga nti: nta kabuza yatanyagujwe n’inyamaswa! Kandi kugeza ubu sindongera kumubona. None mwongeye kuntwara n’uyu nguyu! Naramuka agize ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu ikuzimu.’ Nuko Yozefu ananirwa kwitsinda imbere y’abo bari kumwe bose, arangurura ijwi, ati «Nimusohore abantu bose bambise.» Nuko ntihagira usigara iruhande rwe, igihe Yozefu yibwiraga bene se. Maze araboroga arira, nuko Abanyamisiri baramwumva, ndetse n’abo mu ngoro ya Farawo. Yozefu abwira bene se, ati «Ndi Yozefu! Data aracyariho?» Nuko bene se ntibashobora kumusubiza, kuko badagadwaga imbere ye. Maze Yozefu abwira bene se ati «Nimwigire hino.» Nuko baramwegera. Aravuga ati «Ndi Yozefu umuvandimwe wanyu mwaguze mu Misiri. Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 104 (105)’]

Zaburi ya 104 (105),16-17, 18-19, 20-21

Nuko ateza inzara mu gihugu,

ibyo kurya birabura;

abanza koherezayo umuntu,

Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara.

 

Ibirenge bye babibohesha ingoyi,

ijosi rye baryambika iminyururu,

kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho

rigaragaje ko ari umwere.

 

Umwami ategeka kumubohora,

umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

Amugira umugenga w’urugo rwe,

umutegetsi w’ibintu bye byose.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le