Amasomo ya Misa yo ku wa mbere [25 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: Ezira 1′]

Isomo ryo mu gitabo cya Ezira 1,1-6

Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya, nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka: «Sirusi, umwami w’Abaperisi aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we, Imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu yo muri Yuda, kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko ari yo Mana iba i Yeruzalemu. Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.»

Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu. Abaturanyi babo bakora uko bashoboye, babatwerera feza na zahabu, ibintu n’amatungo, n’andi maturo y’agaciro gakomeye, utabariyemo n’ibindi batanze ku buntu.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 125 (126)’]

Zaburi ya 125 (126),1-2ab, 2cd-3, 4-5

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi!

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

Nuko mu mahanga bakavuga

bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.

 Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le