Amasomo ya Misa yo ku wa mbere, Icya 19 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo: Ivugururamategeko 10′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 10,12-22

None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe.
Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose. Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu. Nimugenye rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi, kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa, irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara. Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira. Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe. Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 147(148)’]

Zaburi ya 147(148),12-13.14-15.19-20

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe!
Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
ngo ayamenyeshe amateka ye.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le