Amasomo ya Misa yo ku wa mbere w’icyumweru cya 13 gisanzwe, giharwe

[wptab name=’Isomo rya 1: Intangiriro 18′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 18,16-33

Abrahamu amaze kubazimanira, ba bagabo barahaguruka berekeza amaso kuri Sodoma; Abrahamu ajyana na bo abaherekeje. Uhoraho aravuga ati « Ese nahisha Abrahamu icyo ngiye gukora? Kandi Abrahamu azaba umuryango munini unakomeye, maze amahanga yose y’isi akazamuherwamo umugisha.Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.Hanyurna Uhoraho ati «Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije! Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ari ko babigenjeje koko. Niba atari byo kandi na byo mbimenye.» Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma, Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’Uhoraho. Abrahamu aramwegera ati « Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha ? Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi ! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu ? Uramenye ntukabigenze utyo ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho ! Ucira imanza isi yose ntakarenganye! » Uhoraho ati « Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.» Abrahamu ati «Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja.Za ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose ?» Uhoraho ati «Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu, sinzahasenya.» Abrahamu ati “Ahari wenda haboneka murongo ine.” Uhoraho ati « Sinzawusenya, ngiriye abo mirongo ine. » Abrahamu ati “Databuja ntarakare, nongeye kubaza : ahari wenda haboneka mirongo itatu.” Uhoraho ati “Sinawusenya ninywusangamo mirongo itatu.” Abrahamu ati «Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja : ahari wenda haboneka makumyabiri ?» Uhoraho ati “Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.” Abrahamu ati «Databuja ntarakare, reka noneho mvuge ubwa nyuma : ahari wenda haboneka icumi gusa.» Uhoraho ati «Sinzahasenya, ngiriye abo icumi.» Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda, maze Abrahamu asubira iwe.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 102 (103)’]

Zaburi ya 102 (103),1-2, 3-4, 8-9, 10-11

R/Singizwa Nyagasani, Mana igira impuhwe n’ibambe!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

akakuvura indwara zawe zose ;

we warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

 

Uhoraho ni umunyambazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara kandi akagira ibambe.

Ntatongana ngo bishyire kera,

ntarwara inzika ubuziraherezo.

 

Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya.

[/wptab]
[end_wptabset]

Publié le