Amasomo ya Misa yo ku wa mbere [Icyumweru cya 21 gisanzwe, giharwe]

[wptab name=’Isomo: 1 Tesaloniki 1′]

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki 1,1-5.8b-10

Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro. Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu. Bavandimwe, nkoramutima z’Imana, tuzi neza ko muri mu bo yatoye. Koko rero, Inkuru Nziza tubamenyesha, nta bwo yabagejejweho mu magambo gusa, ahubwo twayamamaje dushize amanga, twishingikirije ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu. Muzi neza ukuntu twabagenjereje tugamije kubagirira akamaro. Koko rero, ijambo rya Nyagasani, rihereye iwanyu, ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru y’ukuntu mwemeye Imana yamamaye hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. Bose kandi bavuga uko twakiriwe iwanyu, n’ukuntu mwayobotse Imana, mugata ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi nyakuri, 10kandi mutegereze Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye, We uzaza ava mu ijuru ngo adukize uburakari bugiye kuza.[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 149 (150)’]

Zaburi ya 149 (150),1-2, 3-4, 5-6a.9b

Alleluya!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
Israheli niyishimire Uwayiremye,
abahungu b’i Siyoni bahimbazwe
n’ibirori bakorera umwami wabo.

Nibasingize izina rye bahamiriza,
bamuvugirize ingoma n’inanga.
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,
ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,
ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
bakore mu gahogo barata Imana.
Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!
Alleluya![/wptab]

[end_wptabset]

Publié le