Amasomo ya Missa ku cyumweru cya 1 cya Adiventi, C

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 33,14-16

Igihe kiregereje – Uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzuzuze amasezerano nagiranye n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu. Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.

 

Isomo rya 2: Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyatesaloniki 3,12-13 ; 4,1-2

Bavandimwe, namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda. Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu bose. Ikindi kandi, bavadimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo.

Publié le