[wptab name=’Isomo rya 1: Habakuki 1′]
Isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Habakuki 1,2-3; 2,2-4
Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva,
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 94(95)’]
Zaburi ya 94(95), 1-2, 6-7ab, 7d-8a.9
Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.
Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.
[/wptab]
[wptab name=’Isomo rya 2: 2 Timote 1′]
Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote 1,6-8.13-14
Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza. Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana. Jya wigisha ukurikije amagambo aboneye wanyumvanye, urangwe n’ukwemera n’urukundo ufitiye Kristu Yezu. Komeza rero ibyiza waragijwe, Roho Mutagatifu utuye muri twe abigufashemo.
[/wptab]
[end_wptabset]