Amasomo yo ku cyumweru cya 1 Umwaka A, Igisibo

Isomo rya 1: Igitabo cy’Intangiriro 2,7-9; 3,1-7a

Igihe Uhoraho Imana yaremaga ijuru n’isi, yabumbye Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» Umugore asubiza inzoka ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho,naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti ‘Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.’» Inzoka ibwira umugore iti «Gupfa ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa.

Zaburi ya 50(51),3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17

 R/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho.

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga mba ari cyo nkora!

Mana yanjye, ndemamo urnutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe

Kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

Maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

Isomo rya 2: Ibaruwa ya Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma 5, 12-19

Bavandimwe,icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose kuko bose bacumuye…Koko rero na mbere yuko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza.Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’lmana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi zigeza ku butungane. Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umutu umwe Yezu Kristu.Bityo rero nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe, kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane.

Publié le