Amasomo ya Misa – Ku cyumweru cya 11 gisanzwe, Umwaka C
[wptab name=’Isomo rya 1: 2 Samweli 12′]
Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cya Samweli 12,7-10.13
Dawudi amaze gucumura, Umuhanuzi Natani aramubwira ati “Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya ‘Ni jye wakwisigiye amavuta ngo ube umwami wa Israheli, kandi nkurokora ikiganza cya Sawuli. Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja, naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda ; niba ibyo bidahagije nzongeraho n’ibindi. Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uhoraho, ugakora ibitamushimisha ? Wicishije inkota Uriya w’Umuhiti, ufata umugore we umugira uwawe, naho we umwicisha inkota y’Abahamoni. Ubu rero inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe’.” Dawudi abwira Natani ati “Ni koko nacumuye kuri Uhoraho.” Natani abwira Dawudi ati “Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, nta bwo uri bupfe.”
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 31 (32)’]
Zaburi ya 31 (32),1-2, 5abc, 5d.7, 10b-11
R/Mana yanjye, mbabarira umpe kwegura umutwe.
Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,
icyaha yakoze kikarenzwa amaso !
Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,
n’umutima we ntugire uburiganya.
Nakwirezeho icyaha cyanjye,
sinazinzika amafuti yanjye.
Naravuze nti “Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye.”
Maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye.
Ni wowe bwugamo bwanjye ukandinda amakuba,
ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.
Uwiringira Uhoraho azasakazwaho impuhwe ze,
ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho,
mudabagire mu byishimo,
muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye.
[/wptab]
[wptab name=’Isomo rya 2: Galati 2′]
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati 2,16.19-21
Bavandimwe, tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kubahiriza amategeko. Nyamara rero jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Mu by’ukuri ndiho ariko si jye : ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama ![/wptab]
[end_wptabset]