Amasomo yo ku cyumweru cya 12 gisanzwe,C

[wptab name=’Isomo rya 1: Zakariya 12′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya 12,10-11a ; 13,1

Uhoraho aravuze ati “Muri iyo minsi,nzasendereza ku nzu ya Dawudi no ku muturage w’i Yeruzalemu, Umwuka mwiza kandi wiyoroshya, bityo bazandangamire. Naho uwo bahinguranyije, bazamugira mu cyunamo nk’umwana w’ikinege, bazamuririre cyane nk’umwana w’uburiza. Uwo munsi icyunamo kizaba ari cyose muri Yeruzalemu.Uwo munsi kandi hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure, ku nzu ya Dawudi no ku baturage b’i Yeruzalemu.”[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 62 (63)’]

Zaburi ya 62 (63),2, 3-4, 5-6, 8-9

R/Twerekeze amaso yacu kuri Nyagasani :

adukirisha umusaraba we.

 

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,

mpora ngushaka uko bukeye !

Umutima wanjye ugufitiye inyota,

n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,

meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.

 

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,

mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe ;

ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, 

umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

 

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,

izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.

Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,

ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,

maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

 

Kuko utahwemye kuntabara,

Nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose,

ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Galati 3′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati 3,26-29

Bavandimwe, mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu.Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le