Amasomo yo ku cyumweru cya 13 gisanzwe, umwaka C

[wptab name=’Isomo rya 1: 1 Bami 19′]

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami 19, 16b.19-21

Uhoraho yari yabwiye umuhanuzi Eliya ati “Uzasige amavuta Elisha mwene Shafati w’i Abeli-Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe.” Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko ari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye. Elisha asiga ibimasa bye aho yiruka kuri Eliya aramubwira ati “Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira.” Eliya aramubwira ati “Genda ! Subirayo ! Hari icyo nagutwaye se?” Elisha amusezeraho maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitambo, naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Maze arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. [/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 15 (16)’]

Zaburi ya 15 (16),1.2a.5, 7-8, 9-10, 2b.11

R/Uhoraho, ni wowe munani wanjye n’umugabane wanjye.

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti “Ni wowe Mutegetsi wanjye.

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

uko nzamera ni wowe ukuzi.”

 

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande sinteze guhungabana.

 

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,

amagara yanjye akamererwa neza;

n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze;

kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,

kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.

 

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe.

Uzamenyesha inzira y’ubugingo,

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Galati 5′]

Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati 5, 1.13-18

Bavandimwe, Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi. Mwebweho bavandimwe, mwahamagariwe ubwigenge. Gusa rero ubwigenge ntibukabere umubiri urwitwazo, ahubwo umwe abere undi  umugaragu mugirirana urukundo. Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo “Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.”Naho niba mushihana, mugacagagurana, muramenye ntimuzamarane.Mureke mbabwire : Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira. Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana, ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. None rero niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le