Amasomo yo ku cyumweru cya 14 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Zakariya 9,9-10

Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni!

Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu!

Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi,

aroroshya kandi yicaye ku ndogobe,

ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.

Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu,

no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba.

Azavunagura umuheto w’intambara,

ibihugu abitangarize amahoro.

Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi,

ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.

 

Zaburi ya 144(145), 1-2, 8-9, 10-11, 13cd-14

Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,

nzasingiza izina ryawe iteka ryose.

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe,

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara.

 

Isomo rya 2:  Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,9.11-13

Bavandimwe, mwebwe ariko, ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.None rero, bavandimwe, turimo umwenda, ariko si uw’umubiri byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa; ariko niba ku bwa roho, mucitse ku bikorwa by’umubiri, muzabaho.

Publié le