[wptab name=’Isomo rya 1: Ivug 30′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko 30,10-14
Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati “Upfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye uko yanditse muri iki gitabo cy’amategeko, kandi ukagarukira Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. Koko iri Tegeko ngushyikirije uyu munsi nta bwo ari akadashoboka kuri wowe, nta n’ubwo riri kure aho udashyikira. Nta bwo riri ku ijuru ngo ube wakwibaza uti ‘Ni nde uzatuzamukira ku ijuru ngo aritumanurireyo, maze aritubwire turikurikize ?’ Nta n’ubwo riri hakurya y’inyanja ngo ngo ube wakwibaza uti ‘Ni nde uzatwambukira inyanja ngo arituzanire, maze aritubwire kugira ngo turikurikize ?’ Koko rero iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe kugira ngo urikurikize.”[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 18 (19)’]
Zaburi ya 18 (19),8, 9, 10, 11
R/ Nyagasani, Ijambo ryawe ni ukuri,
n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.
Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima ;
amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.
Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.
Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,
kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;
biryohereye kurusha ubuki,
kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !
[/wptab]
[wptab name=’Isomo rya 2: Kolosi 1′]
Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 1,15-20
Kristu ni We shusho ry’Imana itagaragara,
Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,
kuko byose byaremewe muri We,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
Ibigaragara n’ibitagaragara,
Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange:
byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;
yariho mbere ya byose,
kandi byose bibeshwaho na We.
Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya,
akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye,
kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;
kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,
kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose,
ndetse ari We ibigirira,
ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru,
byose ibisakazaho amahoro
aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.
[/wptab]
[end_wptabset]