Amasomo yo ku cyumweru cya 15 gisanzwe, Umwaka A

Isomo rya 1: Igitabo cy’umuhanuzi Izayi 55,10-11

Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru,

ntibisubireyo bitabobeje ubutaka,

bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze,

ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,

ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye:

ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye,

ngo risohoze icyo naritumye.

Zaburi ya 64(65), 10abcd, 10e-11, 12-13, 12b.14

Wasuye isi, uyuhira amazi,

maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano.

Imigezi y’Imana isendereye amazi,

maze ugategurira abantu imyaka ibatunga.

Dore uko utegura ubutaka:

uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde,

ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye,

maze ugaha umugisha imbuto zimeramo.

Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe,

aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.

Ubwatsi bw’amatungo, buratohagira mu butayu,

utununga ugasanga duteye ubwuzu,

aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.

inzuri zikanyanyagiramo amashyo arisha,

n’imibande ikazimagizwa n’imyaka yeze.

Nuko byose bigasabagizwa n’ibyishimo, bikaririmba.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,18-23

Bavandimwe, koko rero nsanga amagorwa y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana: n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu.

Publié le