Amasomo yo ku cyumweru cya 16 gisanzwe, C

[wptab name=’Isomo rya 1: Intang 18′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 18,1-10a

Imana yongera kubonekera Abrahamu ku biti by’imishishi bya Mambure. Abrahamu yari yiyicariye ku muryango w’ihema rye, igihe cy’icyokere cyo ku manywa y’ihangu. Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka. Aravuga ati “Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; mbazanire n’igisate cy’umugati musame agatima mbere yo gukomeza urugendo, ubwo mwanyuze hafi y’umugaragu wanyu.” Baramubwira bati “Kora uko ubivuze.” Abrahamu yihuta agana ihema asanga Sara, aramubwira ati “Gira bwangu wende incuro eshatu z’ifu, uyikate maze wotse utugati.” Hanyuma Abrahamu yirukira mu bushyo bw’inka, afatamo akamasa gashishe karyoshye, maze agaha umugaragu we ngo yihutire kugatunganya. Yenda amata n’amavuta, n’inyama z’ako kamasa yateguje arabibahereza; we ahagarara mu nsi y’igiti iruhande rwabo barafungura. Nuko baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he ?” Arabasubiza ati “Ari hariya mu ihema.” Uhoraho ati “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.”

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 14 (15)’]

Zaburi ya 14 (15),1a.2, 3b-4b, 5

Uhoraho ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe ?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirira abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Abanyakolosi 1′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi 1,24-28

Bavandimwe, ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we ari wo Kiliziya.Koko rero nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe : ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo.Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga : Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye ! Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le