Isomo rya 1: Igitabo cy’Ubuhanga 12, 13.16-19
Nta yindi mana uretse wowe, yakwita kuri bose,
ngo ugombe kuyereka ko waciye imanza zitari zo.
mbaraga zawe ni zo soko y’ubutabera bwawe,
ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose.
Ugaragaza imbaraga zawe, igihe bihaye kuzikerensa,
ugacogoza ubwirasi bw’abemera ubwo bubasha bwawe.
Ariko kuko ari wowe Nyir’ububasha,
uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyoroshye.
Kandi koko, ubushobozi urabusanganywe igihe cyose.
Ni uko nguko wigishije umuryango wawe,
ko intungane igomba kuba incuti y’abantu,
kandi watumye abana bawe bakwizera,
kuko bashobora kwisubiraho, bamaze kugucumuraho.
Zaburi ya 85(86), 5-6, 9ab.10, 15-16ab
Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,
wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose.
Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye,
uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.
Amahanga yose wiremeye
azaza agupfukamire, Nyagasani,
kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza,
wowe wenyine, Mana y’ukuri!
Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe,
wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,
ngarukira maze undwaneho,
utere inkunga umugaragu wawe,
Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma 8,26-27
Bavandimwe,
Bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana.